Diamond, unafite inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby (WCB), yaje ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde, ibintu byatumye ahagararira Afurika y’Iburasirazuba ku rwego mpuzamahanga yemye.
Nk’uko bitangazwa n’imibare yatanzwe na Apple Music, Diamond Platnumz yaje ku rutonde rumwe n’abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika barimo Burna Boy, Tyla, Rema, Tems, Amaarae, Wizkid, Davido, Fally Ipupa, ndetse na Tiwa Savage. Aba bahanzi bose babashije kuyobora uru rubuga mpuzamahanga bitewe n’uko ibihangano byabo byarenze imbibi za Afurika bikagera ku isi yose.
Iyi ntsinzi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Diamond mu muziki, ndetse ikaba igaragaza uko umuziki wa Tanzania ukomeje gukura no kwinjira ku masoko y’umuziki mpuzamahanga. Binyuze mu ndirimbo ze zigezweho, imikoranire n’abahanzi mpuzamahanga ndetse n’ubushobozi bwe bwo kwihangira udushya, Diamond Platnumz ahora yerekana ko ari umwe mu bahagaze neza mu muziki wa Afurika muri iki gihe.
Uyu mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Apple Music, ni icyemezo kidashidikanywaho cyerekana ko umuziki wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ugenda utera imbere, kandi ko ubuhanga bwa Diamond burushaho kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.
Diamond Platnumz yaje ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'abahanzi bo muri Afurika bumviswe cyane ku rubuga rwa Apple Music
Burna Boy ni we uza ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde
Tyla ni umwe mu bahanzikazi bari kuri urwo rutonde
Wizkid ari mu bahanzi bari kuri urwo rutonde
