Ddumba yatangiye gushora Imari mu muziki -IKIGANIRO

Date: May 24, 2022 - 10:15   || Updated: May 24, 2022 - 10:17

Ddumba Muzafaru umwe mu bateje imbere ikoreshwa ry’urubuga rwa Tiktok mu Rwanda yatangiye gushora Imari mu muziki ahereye ku mpano nyarwanda nshya.

Muzafaru uretse kumenyekana ku rubuga rwa Tiktok asubiramo indirimbo z’abahanzi runaka yaba abo mu Rwanda no mu mahanga ni umwenegihugu wa Canada ndetse niho abaye imyaka irenga 19.

Muri Canada nkuko uyu  muhanzi abyivugira atunzwe n’akazi ko gutema ibiti ndetse avuga ko umuryango wose uba muri Canada uretse Papa umubyara ukibera mu Bugande.

Uwavuga ko uyu Ddumba ariwe muhanzi (Video Creator) wa mbere mu Rwanda ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok , Instagram n’izindi ntiyaba abeshye.

Uretse kwamamaza ubuhanzi bwe butari bumenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro yanamamaje u Rwanda nta kiguzi dore ko asurwa n’abanyarwanda kugera no mu Misiri (Egypt)  bazi ibikorwa bye.

Ddumba niwe wari umutumirwa mukuru mu kiganiro Sunday Choice Live. [Thechoicestock/AzackPro].

Mu kiganiro Sunday Choice Live Ddumba ubwo yari umutumirwa mukuru muri iki kiganiro yamuritse impano nshya 3 azanye mu muziki nyarwanda. Mu busanzwe uyu mugabo ntakora umuziki uretse ko yamamaye cyane kubera kuwusubiramo ariko ataririmbye ahubwo akoresha kunyeganyeza isura n’ibindi bice by’umubiri (Gestures).

Ushobora kwibaza uti ubundi Ddumba akora iki gituma akurikirwa n’abantu ibihumbi magana , akarebwa n’abarenga miliyoni mirongo ku mbuga nkoranyambaga ze. Iki kibazo si wowe waba ukibajije wenyine dore ko akunze kukibazwa n’abatari bake.

Muri iki kiganiro Ddumba yahishuye byinshi bitandukanye yagendeyeho ubwo yafataga icyemezo cyo gushora amafaranga mu muziki avana mu gutema ibiti muri Canada.

Uretse kuba yaremeye ko indege imusiga yagombaga kumujyana tariki 21 Gicurasi 2022 , Ddumba yari yazanwe no gukora ubukwe.

Ati” Naje mu Rwanda nze kuruhuka ariko mfite igitekerezo cyo gukora ubukwe, njyeze mu Rwanda nashanye nuwo twagombaga kurushinga gahunda zihita zihinduka. (Binyuze: Instagram Live / Amag The Black).

“Kubera ukuntu nafashwe neza n’abanyarwanda no kuba ntarashyira mu murongo iby’abahanzi banjye nasinyishije indege yagombaga kuntwara yaransize “

Ddumba yakomeje avuga ko gusinyisha aba bahanzi muri Ddumba Management byabaye  impanuka kuko yaje ntabyo afite muri gahunda.

Ati” Aba bahanzi bose twahuraga kubw’impanuka. Ntabwo naje mfifite muri gahunda uretse ko guhura nabo kwifata byananiye kubera urukundo mfitiye umuziki “

Nyuma yo gutangaza ibi Ddumba yamurikiye ku mugaragaro abahanzi batatu yasinyishe agiye gutangira kurebera inyungu barimo abakobwa babiri n’umusore umwe.

Abahanzi Ddumba yasinyishije ni Nadia , Fifi Raya na Tonalite uzwi ku mbuga nkoranyambaga.

Abahanzi Ddumba yasinyishije uko ari batatu Fifi Raya (Ibumoso) , Tonalite (Hagati) , Nadia (Iburyo).[Thechoicestock/AzackPro].

Ddumba yahuye ate n’aba bahanzi atari afite muri gahunda ?

Nkuko asanzwe ari umuntu uryoshya ikiganiro , Ddumba yavuze ko yahuye na Nadia mu ifatwa ry’amashusho y’umuhanzi nyarwanda uyu mukobwa yagize isoni ariko ashaka kumuvugisha.

Guhurira aha nibyo byaje kuvamo kumenyana ndetse Ddumba aza gusanga uyu mukobwa afite impano yo kubyina baba inshuti gutyo nyuma aza no kumusaba kugerageza kuririmba undi abyisangamo gutyo.

Umuhanzikazi Nadia na Ddumba bahujwe n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo.[Thechoicestock/Azackpro].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Ddumba yarengejeho ko ikintu abona abahanzi bo mu mahanga bakirusha ab’iwacu ari uburyo usanga azi kuririmba ariko atabihiriza abakunzi b’umuziki ku rubyiniro. “ Kubona Umuhanzikazi uzi kubyina no guhanga  ntako bisa”.

Ku muhanzikazi wa Kabiri Fifi Raya ukora injyana ya Hip Hop aba bombi bahuriye muri Studio ari gukora indirimbo. Ddumba avuga ko uyu mukobwa yihariye cyane kuko yibitsemo ubuhanga bwo kwandika indirimbo mu minota 30 yonyine.

Fifi Raya yahuriye na Ddumba muri Studio. [Thechoicestock/AzackPro].

Ku muhanzi wa gatatu witwa Tonalite Ddumba yavuze ko yabanje kumubona mu biganiro The Choice Live ikora ku muyoboro wa YouTube wayo agakunda impano ye ariko ntahite yifuza kumusinyisha.

Nyuma kuko yabwiwe ko uno musore afite impano yo kwandika indirimbo yamuhaye ikiraka bisanzwe maze aje muri Studio kumva aho indirimbo ayigeze Producer Ayoo Rash wari ari kuyikora yanga kumuvanamo kubera ubuhanga yibitseho yaba mu kuririmba no kwandika.

Tonalite na Ddumba bahujwe n’ubuhanga afite mu kwandika indirimbo.[Thechoicestock/AzackPro].

Ese ubushobozi Ddumba azabukura he bwo kumenya abahanzi batatu ?

Umunyamakuru Phil Peter amubajije niba koko aba  bahanzi batagiye kumubera umutwaro Ddumba yasubije ko bitoroshye ariko adateganya gusubira inyuma kubera urukundo nkunze umuziki wacu.

Ati” Ubushobozi bwose nzajya mvana mu gutema ibiti muri Canada nzajya nemera nkorere aba bana n’intumbero mfite kandi nziko nzabigeraho “

Ese Ddumba afite iyihe ntumbero ?

Nyuma yo kumurika aba  bahanzi Ddumba yavuze ko intumbero ye ari kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri aba bahanzi.

Ikindi yatangaje nuko ashaka kugabanya irungu abahanzi nyarwanda batera abakunzi babo yaba mu kudashyushya urubyiniro n’ibindi ku buryo usanga rubanda badashaka kwitabira ibitaramo byabo.

Reba indirimbo “Fire” ya Nadia umwe mu bahanzi basinyishijwe na Ddumba.

Reba ikiganiro Kirambuye.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Ddumba yatangiye gushora Imari mu muziki -IKIGANIRO

Ddumba yatangiye gushora Imari mu muziki -IKIGANIRO

 May 24, 2022 - 10:15