Davido arifuza guha buri nshuti ye miliyari 1 frw

Davido arifuza guha buri nshuti ye miliyari 1 frw

 Sep 11, 2022 - 09:17

Umuhanzi Davido uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yifuza guha buri nshuti ye miliyari 1 frw [$1M].

Umuhanzi David Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki  yatangaje ko yifuza guha buri nshuti ye miliyoni 1000 frw. 

Ni ubutumwa yatambukije kuri Instagram bugira buti “Umunsi umwe ndifuza kuzabyuka nkaha buri nshuti yanjye miliyoni 1000 frw ($1M) kandi bizaba “ 

Davido atangaje ibi nyuma yo gushora abarirwa muri miliyoni 375 frw mu kugurira inshuti ze 30 amasheni ahenze yanditsweho “30 BG” nk’akabyiniriro bazwiho. 

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abamukurikira cyane ko uyu muhanzi azwi mu bikorwa byo gufasha abakomerewe , imfubyi n’abatagira kivugira. 

Davido umuhungu w’umuherwe Adeleke Adejeje umwe mu bakire bakomeye muri Nigeria azwiho umutima w’ubugiraneza no gufasha nubwo benshi bavuga ko amafaranga afashisha abantu ari aya se ibintu uyu muhanzi yakomeje guhakanira kure. 

David Adeleke ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kinshi ibintu bituma aza mu bahanzi ba mbere binjiza agatubutse cyane cyane mu bitaramo akora bizenguruka isi , kwamamaza ibigo byinshi kandi bitandukanye ndetse n’imbuga zicuruza imiziki ku buryo bimwe mu binyamakuru bidajijinganya kumushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi batunze menshi muri Afurika yose.

Davido kandi aherutse gutanga miliyoni zirenga 600 frw ku bintu bitandukanye by’imfubyi muri Nigeria amafaranga yari yakusanyije ku munsi w’amavuko. 

Ubutumwa bwa Davido.[Instagram-Snapshots].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)