Davido aracyakurikira Jay Polly ku mbuga nkoranyambaga ze na nyuma yo gutabaruka

Date: Oct 6, 2021 - 09:51   || Updated: Oct 6, 2021 - 12:27

Nyuma y’ukwezi kugiye kuzura uruganda rw’imyidagaduro ruhombye umunyabigwi w’umuraperi Jay Polly , inshuti ye Davido yanze kumurekura ku mbuga nkoranyambaga.

Davido na Jay Polly byavuzwe ko bari inshuti cyane kandi ko biteguraga gusohora indirimbo yabo bivugwa ko yaba yararangiye. Kugeza ubu ntawuzi neza niba Davido amakuru yaramugezeho y’urupfu rw’inshuij ye Jay Polly gusa Davido aracyakurikira (follow) Jay Polly ku rubuga rwa Instagram.

Jay Polly niwe ubanza ku rutonde rw’abantu Davido akurikira ku rubuga rwa Instagram.(Davido/ Instagram Snapshot).

Jay Polly niwe muhanzi bizwi ko akurikirwa  n’uyu muhanzi Davido kuri uru rubuga rwa Instagram mu Rwanda ndetse ko umubano wabo bombi wari umaze kuba ubukombe nkuko byumvikanye mu majwi ya Jay Polly inshuro nyinshi.

Jay Polly na Davido kubrubyiniro mu 2018, (Net Photo)

Kuva Jay Polly yakwitaba Imana abahanzi mu mpande zose z’umugabane wa Africa babigarutseho cyane cyane abo mu karere u Rwanda ruherereyemo gusa nta hantu hazwi Davido yaba yaravuze ku rupfu rw’inshuti ye cyangwa ngo amwibukire ku mbuga nkoranyambaga ze nkuko amaze iminsi abikora.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!