
Clarisse Karasira n’umugabo we batangaje izina bise umwana wabo- Videwo
Date: Jun 21, 2022 - 18:22
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bakoze umuhango wo kwita izina umwana w’umuhungu bibarutse tariki 14 Kamena 2022.
Tariki 17 Kamena 2022 nibwo umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga bari basabye ababakurikira kubafasha kubaha amazina yo kwita umwana wabo w’umuhungu bari bamaze bibarutse.
Mu butumwa bwa Clarisse Karasira binyuze kuri Instagram yari yagize ati “Uramutse uhawe kwita umwana w’Umutware wamwita ayahe mazina meza abiri? Uhiga abandi kuba umwiisi mwiza agahuza intekerezo natwe, azagororerwa mu ijoro rya munani”.
Ku munsi w’ejo tariki 21 Kamena 2022 nibwo Clarisse Karasira n’umugabo we batangaje ko bahawe amazina asaga igihumbi na cumi n’atandatu ndetse umwana wabo bakamwita KWANDA.
Abinyujije kuri Instagram Karasira yagize ati “Mwarakoze cyane ku mazina meza cyane mwise Umwana wacu. Twakiriye amazina igihumbi na cumi n’atandatu (1016) yavuye mu muryango wanjye mugari wo ku mbuga nkoranyambaga zose nkoresha, abavandimwe n’inshuti turabashimiye.”
Mu mashusho bashyize kuri YouTube Channel ya Clarisse Karasira basobanuye ko Kwanda bisobanuye kweguka.
Basoje bavuga ko ubu Clarisse ari mama Kwanda naho Sylvain Dejoie ni papa Kwanda.
View this post on Instagram
Reba ikiganiro cyabo bita izina.