Christopher yishushanyijeho umubyeyi nyuma y’umwaka urenga atabarutse

Christopher yishushanyijeho umubyeyi nyuma y’umwaka urenga atabarutse

 Sep 8, 2022 - 12:00

Christopher yishushanyijeho amazina y’umubyeyi we umaze umwaka urenga atabarutse.

Umuhanzi Muneza Christopher yongeye kwibuka umubyeyi umubyara witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2021. 

Mu rwego rwo gukomeza kumwibuka no kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize uyu munsi  Christopher   yishushanyijeho “Tatoo” amazina ya nyina arenzaho amagambo yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. 

Uyu muhanzi witegura gushyira hanze indirimbo  nshya yise “ Hashtag” yavuze ko uyu mubyeyi ari we akesha ubuzima ahagazemo ubu ndetse ko nubwo yatabarutse bazahora bamwibuka. 

Abinyujije  kuri Instagram ati “Mama ni wowe wangize uwo ndiwe uyu munsi.Umunsi watabarutse niwo munsi wanteye agahinda kenshi mu buzima bwanjye bwose.Mbabajwe nuko  tutakiri kumwe ariko nifuzaga kukumenyesha ko tuzaguhoza ku ndiba z’imitima yacu.Isabukuru nziza aho uri mu ijuru.” 

Nyuma y’ubu butumwa Muneza yasoje yibutsa uyu mubyeyi we ko aterwa ishema no kwitwa uwe kandi ko amukunda byimazeyo.

Christopher yishushanyijeho umubyeyi we umaze umwaka urenga atabarutse.[Instagram-Snapshots].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)