Chrissy Eazy , Logan Joe , na Bushali bari mu bahanzi Papa Cyangwe yashyize kuri EP ye nshya

Date: Nov 24, 2021 - 13:40   || Updated: Nov 24, 2021 - 14:07

Chrissy Eazy , Logan Joe na Bushali nibo bahanzi bari kuri Ep nshya ya Papa Cyangwe yise Sitaki.

Umuraperi ugezweho mu Rwanda Abijuru Lewis uzwi  nka Papa Cyangwe yamaze gutangaza urutonde rw’indirimbo 6 ziri kuri Ep ye nshya yise “Sitaki”.

Uru rutonde rugaragaraho abaraperi bagenzi be barimo Chrissy Eazy bazafatanya mu ndirimbo bise “Kanjenje “ , Umuraperi Logan Joe bazahurira mu ndirimbo yiswe “Puna” ndetse n’umuraperi Bushali bazahurira mu ndirimbo “Aho “.

Izindi ndirimbo 3 zisigaye ni ize bwite harimo iyitwa “Sitaki ” yitiriye iyi EP nshya , iyitwa “Niki Niki “ nindi yiswe “Nyaza.

Iyi Ep yose yakozwe n’abatunganyi imiziki bazwi mu Rwanda nka Producer Element , Producer Ayoo Rash , Producer Zed , Kina Beat na Kozze.

Nubwo kandi Papa Cyangwe yashyize hanze urutonde rw'izi ndirimbo ntiyavuze igihe zizagira hanze nubwo yavuze ko ari vuba ikindi kandi ku ifoto igaragaza izi ndirimbo handitseho ko ari Cuma Gang izayisohora “Cuma Gang  Presents “ bitandukanye n’ibyari bisanze bizwi ko Rocky Entertainment ariyo yazisohoraga “Rocky Entertainment Presents “

Ni ubwa mbere  Papa Cyangwe asohoye indirimbo ntashimire ikipe ye nini imufasha ya Rocky Entertainment. Ibi kandi abikoze mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acaracara ko yaba yaratandukanye na Rocky Entertainment nubwo Papa Cyangwe ntacyo ararenzaho.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!