CHOGM: Tekno, Nasty C, Fave Khaligraph Jones bazataramira abashyitsi

CHOGM: Tekno, Nasty C, Fave Khaligraph Jones bazataramira abashyitsi

Date: Jun 20, 2022 - 12:17


Abahanzi bafite amazina manini mu muziki wa Africa barimo Tekno Miles, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones bongerewe mu bazataramira abashyitsi bazitabira Inama ya CHOGM irimo kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wambere tariki 20 Kamena 2022.

Ni mu gitaramo bise ‘Choplife Kigali’ kizaba tariki 25 Kamena 2022, kikazayoborwa n’umunya Nigeria DJ Neptune uri mu bafite izina rikomeye  muri Afurika. Ni igitaramo cyateguwe binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, kizanaririmbamo abahanzi nyarwanda batandukanye.

Iki gitaramo cyatumiwemo abanya Nigeria babiri Tekno na Fave, umunya Kenya Khaligraph Jones, umunya Africa y’epfo Nasty C ndetse n’abanyarwanda Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bushali, Kenny Sol, Afrique na Okkama.

Ni igitaramo kandi cyatumiwemo DJ Ira na DJ Toxxyk kikazabera muri BK Arena ku wa 25 Kamena 2022. Tekno Miles uri mu batumiwe, yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘My 250 concert’ cyabereye muri Camp Kigali. Naho

Nasty C we yaherukaga mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo ‘Rock out and party with Nasty C’.