Card B yibarutse!

Card B yibarutse!

Date: Sep 6, 2021 - 19:51   || Updated: Sep 6, 2021 - 21:54

Umuraperikazi Card B yabyaye umwana we wa kabiri, umuhungu mwiza yabyaranye na Offsett. Kugeza ubu ibyishimo mu muryango bikaba byabarenze ndetse Card B akaba yahise apostinga aya makuru y’ibyishimo kuri Instagram ye ngo ayatangarize abamukurikira bari hirya no hino ku isi.

Card B yabyaye umwana w’umuhungu ufite ubuzima bwiza kandi rwose abyara neza, akaba yamubyaranye na Offset ku itariki 4 Nzeri! Akimara kumubyara yahise apostinga ifoto kuri Instagram ye, mu rwego rwo gutangaza aya makuru y’ibyishimo, iyi foto akaba yayiherekesheje amagambo/caption agira ati” Itariki 4 Nzeri 2021”.

Hagati aho Card B na Offset barebanaga akana ko mu jisho ndetse yewe bananezerewe uyu mwana wabo warumaze kuvuka. Bari bafite  ibyishimo, aho bari bicaye ku buriri bwo kwa muganga. Nubundi uyu mubyeyi w’umuraperi yiberaga muri ibi bihe yiteguraga kubyara.

Offset aryamye ku gitanda cyo kwa muganga hafi y'icya Card B yaryamishijeho uruhinja rwavutse.

Ikinyamakuru cya Hollywoodlife cyakiriye inyandiko ivuye kuri aba baraperi bari bamaze kwibaruka umwana. Iyo nyandiko ikaba yari ikubiyemo amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagiraga ati:” Twasabwe n’ibyishimo kuba birangiye duhuye n’umuhungu wacu, yamaze gukundwa cyane n’umuryango we ndetse n’inshuti, sitwe turi bubone tumweretse abavandimwe be”.

Iyi Couple  yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye  muri Nzeri umwaka wa 2017. Babyaye umwana witwa Kurture Kiari Cephus. Card B yatangaje amakuru y’inda atwite ya kabiri mu bihe bitandukanye, haba aho yari ku rubyiniro mu birori byatangirwagamo ibihembo bya BET Awards muri Kamena ku itariki 27 byatumye ahita aririmba indirimbo ye yitwa” Type sh*t aho yiyerekanaga nk’uwigaragaza ko yishimiye ko ari bugufi kwakira umwana. Ikindi gihe cyakurikiyeho, yapostinze kuri Instagram ye asa n’uca amarenga ko ari mu bihe byo kwitegura kubyara.

Nkuko uyu muraperikazi yabitangaje, ubwo yabyaraga uyu mwana we wa kabiri ntabwo yagize ububabare bwinshi. Ubwo yigaragarizaga abafana be mu Ukwakira umwaka wa 2018 mu gitaramo cya Jimmy Kimmel Live, uyu muraperikazi yavuze ko umwana we “Kulture” ubwo yavukaga yatumye igitsina cy’uyu mugore gisaduka ngo kirushaho kwasama cyane nkuko na we ubwe abigarukaho:”Kubera iki nta muntu uba yakubwira kuri ibi bintu? Nta muntu wigeze ambwira ko bari bagiye kumpfumura igitsina cyanjye kikangirika”? Uyu muraperi utatinye kuvuga mu izina igitsina cye, yakomeje agira ati:” Usanga abantu baba bameze gutya ngo, Oh urabizi, iyo ubyaye, birakubabaza ariko nta muntu ukubwira kubigendanye n’igitsina cyawe uburyo cyangirika/cyasama”.

Card B n'umwana we Kulture 

Uretse aba bana babiri Card B amaze kubyarana na Offset, uyu muraperikazi ni mukase w’abana ba Offset bashakanye afite yabyaye ahandi, abo bakaba ari Kalea w’imyaka 6, Kody w’imyaka 6 na Jordan w’imyaka 11, akaba yarababyaranye n’abagore batandukanye mbere yo kurongora umuraperikazi Card B.

Igihe yari mu kiganiro cya Ellen DeGeneres muri Kamena uyu muraperi yaravuze ngo:” Abandi bana banjye ni abe(Na Card B ni abe) Abaha(Card B) urukundo nkuko abikorera uwo yibyariye… ni ikintu cyiza”.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!