Card B yahishuye ko yashatse kwiyahura kubera amagambo ya Tasha K

Date: Jan 14, 2022 - 21:53   || Updated: Jan 14, 2022 - 21:54

Umuraperikazi Card B ukunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye ko yagerageje kwiyahura Imana igakinga ukuboko, ibi akaba yarabitewe n’ibinyoma umunyamakuru Tasha K yamutangajeho mu 2018.

Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B, yatangaje ko yagerageje kwiyahura Imana ikinga ukuboko bitewe n’ibinyoma ku buzima bwe byatangajwe n’umunyamakuru witwa Tasha K uzwi cyane kuri YouTube.

Ibi Cardi B akaba yabitanzemo ubuhamya mu rubanza yaburanagamo n’uyu munyamakuru ahamya ko yamwangirije ubuzima kubera amakuru yamutangajeho muri 2018.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo TMZ, Hollywood Life, n’ibindi byatangaje ko Cardi B yatanze ubuhamya mu rukiko bwatunguye benshi ubwo yavugaga ko yagerageje kwiyahura.

Umunyamakuru Tasha K uzwi cyane kuri YouTube akaba yararezwe na Cardi B mu mpera z’umwaka ushize aho uyu muraperi yamushinjaga ko yamutangajeho ibinyoma byamwangirije izina n’ubuzima bwe.

Muri ibi binyoma Tasha K yatangaje harimo nko kuba Cardi B yarahoze ari indaya ndetse ko arwaye indwara ya Herpes  yandurira mu mibonano mpuzabitsina.                                                                                                                                                                                                                                      

Mu buhamya Cardi B yatanze yagize ati’’Nkimara kubona amashusho ya Tasha K avuga ko njyewe nari indaya kandi ndwaye indwara idakira ya Herpes nagize agahinda gakomeye. Nibwo nari nkimara kubyara nk’ibaza ukuntu umwana wanjye azakura akabona ariya mashusho bikarushaho kumbabaza kuko byose byari ibinyoma.

Yakomeje agira ati “ Amagambo Tasha K yamvuzeho yanteye Depression ku buryo nagerageje kwiyahura Imana iba ariyo intabara mpita ngana kwa muganga baramfasha. Umwaka wa 2018 wambereye mubi cyane kubera Tasha K’’.

Cardi B yongeyeho ati’’Kubera Tasha K namaze igihe ntashaka ko umugabo wanjye ankoraho kuko nari mfite Depression yanambujije gukora umuziki nkuko byari bisanzwe. Nafashe umwanzuro wo kumurega kuko nari maze kubona ko yanyangirije ubuzima kugeza aho nari ngeze aho nshaka kwiyahura kubera kubona abantu benshi bavuga ko ndwaye Herpes kandi ari ibinyoma byakwirakwijwe na Tasha K’’.

Yafashwe nyuma yo kwibeshyera ko yapfuye

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko kuba Cardi B yatanze ubuhamya avuga ko yagerageje kwiyahura kubera ibyo Tasha K yamutangajeho, atari ubwa mbere yabivuga kuko yanabiririmbyeho mu ndirimbo yise ’Press’ yasohotse kuri album ye yise Invasion Of Privacy.

ISHIMWE Deborah is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism from Institut Catholique de Kabgayi (ICK)