Bwa mbere ibihembo bya KISS Summer Awards bigiye gutangwa hari abafana

Date: Oct 14, 2021 - 14:24   || Updated: Oct 14, 2021 - 14:53

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bizwiho guhemba abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ku nshuro ya mbere bijyiye gutangirwa muri Kigali Arena.

Iminsi 9 niyo ibura ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards bihemba abahanzi n’aba Producers bitwaye neza mu mpeshyi ngo bamenyekanye ni tariki 23 Ukwakira uyu mwaka.

Ku nshuro ya mbere ibi bihembo bya Kiss Summer Awards bijyiye gutangirwa muri Kigali Arena,(Kiss /Instagram Photo)

Ku nshuro ya mbere kuva mu 2018 ibi bihembo byatangira gutangwa bigiye gutangirwa mu nzu mberabyombi ya Kigali Arena ku nshuro yabyo ya 4.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bya KISS Summer Awards bijyiye gutangirwa hanze ya studio z’iyi Radio Kiss Fm ari nayo ibitegura kandi bikitabirwa n’abakunzi b’umuziki nyuma y’umwaka urenga ibitaramo bihagaritswe.

Iyi ndirimbo ihatanye mu zakunzwe mu mpeshyi

Amakuru azwi ahamya ko mu tangwa ry’ibi bihembo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda bazataramira abitabiriye  itangwa ry’ibi bihembo nubwo amazina atarashyirwa hanze.

Amatora aracyakomeje mu byiciro byose ubu watora unyuze ku rukuta rwabo rwa www.kissfm.rw cyangwa ugakanda *554# ugakurikiza amabwiriza.

Bruce Melodie ,Made Beat ,Kevin kade , Mico The Best na Dj Bob nibo batwaye ibihembo biheruka, (Net Photo)

Umwaka ushize mu bihembo bya 2020 Bruce Melodie niwe watwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best summery Artist) naho Mico the Best atwara igihembo cy’indirimbo nziza y’impeshyi (Best summer song ). Ni mu gihe Made beats yatwaye igihembo cy’umu producer mwiza w’impeshyi (Best Summer Producer ) naho Kevin Kade atwara igihembo cy’umuhanzi ukizamuka mu mpeshyi (Best Summer new artist ). Dj Bob yahawe Best Achievement Award.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!