Bushali na B-Threy bagiye gukora igitaramo cya Kinyatrap

Date: Dec 2, 2021 - 17:37   || Updated: Dec 3, 2021 - 07:34

Bushali , B - Threy n’abandi baraperi bahuriye mu itsinda rya Kinyatrap bagiye gukora igitaramo cyiswe “Kinyatrap Night Gisenyi”

Abaraperi bakunzwe mu Rwanda barimo Bushali na B-Threy bahoze mu itsinda rimwe rya Kinyatrap bari gutegura igitaramo kitiriwe iyi njyana ya Kinyatrap bise “Kinyatrap Night Gisenyi “

“Kinyatrap Night Gisenyi “ ni igitaramo kizahuza abaraperi bakunzwe mu muziki nyarwanda aribo banahimbye injyana ya Kinyatrap, Bushali , B-Threy , Slum Drip n’abandi nka Trizzie 96 ,Alen Mun , Bex RHB na Angelo Jawanza.

“Kinyatrap  Night Gisenyi” igitaramo kizabera mu mujyi wa Gisenyi mu karere Ka Rubavu.(Net-Photo).

Aba bahanzi bagiye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini bavuzwe mu makimbirane yaje kuvamo gutandukana. Nkuko bombi babyemeje bavuze ko ubu bameranye neza.

Icyakoze nubwo aba bombi batandukanye nta numwe wigeze wicara cyangwa ngo aruhuke , kuko buri wese yotsaga igitutu abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera imiziki basohoraga buri munsi nubwo ubwiyunge bwabo bombi bwahise bwihita.

B-Threy na Bushali mu gitaramo cya “Trappish Music Concert”.(Net-Photo).

Icyakoze aba bombi usibye kubivuga gusa bagaragaye inshuro nyinshi bari kumwe yaba mu birori bitandukanye , ibitaramo ndetse no mu ndirimbo zimwe na zimwe.

Amatike y’iki gitaramo azishyurwa ibihumbi 5000 frw k’umuntu uzayigurira kuri murandasi , naho uzagurira itike k’umuryango azayigura ibihumbi 10,000 frw naho uzashaka ameza azishyura ibihumbi 50,000 frw.

Iki gitaramo  giteganyijwe tariki 11 Ukuboza 2021 , ku gisenyi mu karere ka Rubavu kikabera mu kabari kitwa Kivu Rock ari nako kateguye iki gitaramo.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!