Bruce Melodie wubatse yagaragaye asomana n’umuhanzikazi wo muri Australia -Videwo

Bruce Melodie wubatse yagaragaye asomana n’umuhanzikazi wo muri Australia -Videwo

 Sep 7, 2022 - 09:10

Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce Melodie yagaragaye asomana n'umuhanzikazi Nak wo muri Australia uri mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bruce Melodie yagaragaye asomana n’umuhanzikazi Nak wo muri Australia uri mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. 

Aba bombi ni ubwa kabiri bagaragaye bahuje urugwiro nyuma y’amafoto yagiye hanze bari ku mazi bafata amashusho y’indirimbo bakoranye. 

Amakuru The Choice Live ifite nuko aba bombi bafitanye indirimbo yakozwe na Producer Made Beats ndetse bikekwa ko ariyo bari kumva muri aya mashusho yagize hanze. 

Nak asanzwe ari inshuti magara ya Briana Jai wahoze akundana na Harmonize aherutse kumwakira mu Rwanda ubwo Briana yazaga kwizihiriza isabukuru mu rwa Gasabo. 

Nak kandi ayobora ikigo cya Leverage byigeze kuvugwa ko cyasinyishije Itahiwacu aya makuru akaza kuyakanira The Choice Live mu kiganiro kihariye twagiranye. 

Uyu mukobwa ushaka isoko ry’u Rwanda amaze gushinga ikigo kitwa Sage Music kimaze gushinyisha abahanzikazi babiri Ariel Wayz na Giramata Olga.

Aya mashusho ya mbere bicaye mu modoka yagiye hanze mu gihe Bruce ari i Burundi aho yakoreye igitaramo cya gatatu mu ijoro ryakeye asezera ku Barundi bamwakiranye urukundo rwinshi. 

Amashusho ya kabiri bari muri cyumba cya hoteli yagiye hanze nyuma agaragaza aba bombi bafatanyije baganira ubona ko bisanzuye kandi nk’abantu bamaze igihe baziranye. 

Mu magambo ye Bruce Melodie yumvikana avuga ati “ Njye nawe ntabwo tugaragara nk’abakundana ahubwo tugaragara nk’umuryango “ ijwi rindi rirenga ryumvikana rimuvugiramo riti ahubwo mumeze nk’abakundanye bamaze imyaka 100 bashyingiranywe. 

Ni amashusho ari kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwite bw’uyu muhanzi bizwi ko abana n’umugore babyaranye abana babiri. 

Rubanda babyakiriye nabi.

Nyuma yuko aya mashusho agiye hanze benshi mu bakurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi batangaga ibitekerezo bimwibutsa ko ari umugabo wubatse ukwiye kwiyubaha no kwihesha agaciro. 

Bruce Melodie ni umugabo ufite umugore n’abana babiri b’abakobwa bari gukura neza kandi bakeneye urugero rwiza ruva ku babyeyi. Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abafana. 

Aya mashusho nubwo yarakaje benshi ashobora kuba yafashwe mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya bakoranye iri hafi gusohoka. 

Nak  Bruce Melodie bari gufata amashusho y’indirimbo nshya bakoranye.[TheChoice-Sources].

Bruce Melodie na Nak basomana.[Snapshots].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)