Bruce Melodie amaze gushyiramo intera ya miliyoni 5 hagati ye na The Ben

Date: Oct 20, 2021 - 17:31   || Updated: Oct 21, 2021 - 08:35

Bruce Melodie nyuma yo gusohora indirimbo nshya "Sawa Sawa" yamaze gusiga The Ben miliyoni 5.

Imibare igaragaza ko Bruce Melodie amaze gushyiramo intera hagati ye na The Ben ya miliyoni 5 z’abamaze kureba no kumva imiziki ye ku rubuga rwa YouTube.

Bruce Melodie arusha The Ben miliyoni 6 zimaze kumva no kureba imiziki yabo ku rubuga rwa YouTube, (Youtube Collaged Snapshots)

Bruce Melodie ubu amaze kurebwa no kumvwa n’abarengaho gato miliyoni 31 mu gihe The Ben amaze kurebwa no kumvwa n’abarengaho gato miliyoni 25. Ibi bivuze ko Bruce Melodie amaze kurusha The Ben miliyoni 6.

Icyakora aba bahanzi bombi banze gutangaza imibare y’ababakurikira (Subscribers) gusa ikizwi nuko uyu muhanzi Bruce Melodie ariwe ufite indirimbo “Katerina” imaze kumvwa no kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube nyuma ya Slowly ya Meddy.

Bruce Melodie mu nkundura yo kwanikira abahanzi nyarwanda ku mbuga nkoranyambaga

Mu kwezi gushize nibwo twabagejejeho inkuru y’uburyo Bruce Melodie yari amaze gusiga abahanzi barimo The Ben na Butera Knowless ku rubuga rwa Instagram.

Nyuma yaho nta minsi myinshi yashize Bruce Melodie yongeye gusiga Umuhanzi The Ben ku rubuga rwa Twitter none uyu munsi yongeyeho kumusiga ku rubuga rwa YouTube.

Bruce Melodie niwe muhanzi wa kabiri ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Instagram,(TIG Collaged Snapshots )

Bruce Melodie ubu niwe muhanzi wo mu Rwanda  ukurikirwa cyane bwa kabiri ku mbuga nkoranyambaga za Instagram na Twitter nyuma yo guhigika The Ben na Butera Knowless bari bafite iyi myanya.

Amakuru atugeraho ahamya ko Bruce Melodie nyuma yo kuzuza miliyoni 31 ku rubuga rwa YouTube abaye Umuhanzi wa gatatu mu Rwanda uciye aha gahigo.

Imbere ye hari Meddy n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Israel Mbonyi.

Reba Indirimbo nshya ya Bruce Melodie “Sawa Sawa “ afatanyije n’umuraperi Khaligraph Jones

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!