Bruce Melodie akomeje kwambutsa umuziki  nyarwanda

Bruce Melodie akomeje kwambutsa umuziki nyarwanda

 Sep 17, 2022 - 11:29

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ya 6 umwaka wa 2022 utararangira ikaba indirimbo ya Gatatu akoranye n'umuhanzi mpuzamahanga. Ibi byose Melodie ari kubigeraho abifashijwemo na kompanyi ya 1:55AM isigaye ireberera inyungu ze. The Choice Live tugiye kugaruka ku musaruro uyu muhanzi amaze gusarura mu mezi 8 akorana n'iyi Kompanyi ya Coach Gael.

Tariki 14 Mutarama 2022 nibwo The Choice Live twabagejejeho inkuru y'amasezerano yabaye hagati ya kompanyi ya 1:55AM na Bruce Melodie yasinyiwe muri Tanzania ari naho imishinga ya mbere yari iri gukorerwa. Kuva ubwo iyi kompanyi isinyishije Bruce Melodie umuvuduko yakoreragaho wariyongereye cyane cyane mu ndirimbo akorana n'abahanzi mpuzamahanga.

Iyi kompanyi ihagarariwe na Coach Gael usanzwe ari umucuruzi kuri murandasi , inshingano afatanya n'abarimo Kenny , King Pazzo usanzwe azwi mu myidagaduro nyarwanda nkuba hafi y'abahanzi batandukanye imaze gushinga imizi mu Rwagasabo mu bijyanye no kureberera inyungu z'abahanzi ndetse no kubashoramo imari. Kugeza ubu uwavuga ko ariyo kompanyi iri gushora imari nini, ikinjiza nyinshi ndetse ikagira umuhanzi munini mu gihugu ntiyaba abeshye.

Muri iyi nkuru yacu turagaruka ku musaruro uyu muhanzi amaze gusarura kuva aho atangiye gukorana n'aba bashoramari bakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bakimukira mu Rwanda kuva aho batangiye imikoranire na Itahiwacu ikomeje gufata indi ntera kandi nziza.

Ni musaruro ki Bruce Melodie amaze gusarura nyuma y'amezi umunani akorana na 1:55AM ?

1.Yatijwe umurindi wo gukora umuziki mpuzamahanga

Kuva uyu mwaka watangira Bruce Melodie amaze gukorana n'abahanzi batatu bakomoka mu bihugu bitandukanye by'Afurika kandi bikomeye mu muziki. Ni ibintu bishimangira umugambi wo kwagura imbibi z'u Rwanda mu muziki. Ku ikubitiro tariki 04 Werurwe  2022 nyuma y'amezi abiri bashyize umukono ku masezerano uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo 'Totally Crazy' afatanyije na Harmonize ukomoka muri Tanzania akaba n'umwe mu bahanzi bayoboye umuziki w'akarere duherereyemo.

Iyi ndirimbo yakunzwe mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda , Kenya , Burundi n'ahandi ibintu byongereye igikundiro Bruce Melodie muri ibi bihugu ndetse anahamya umubano mwiza n'abahanzi mpuzamahanga. Ku nshuro ya kabiri tariki 26 Mata 2022 yashyize hanze indirimbo 'Nyoola' yakoranye na Eddy Kenzo wo mu Bugande ukunze guserukira Afurika y'Iburasirazuba mu bihembo no mu bitaramo mpuzamahanga.

Ni indirimbo yamwongereye abafana mu karere ariko cyane cyane mu gihugu cy'Ubugande kuko kugeza ubu ikiri kumvwa.Iyi ndirimbo yakoranye na Eddy Kenzo yamukururiye igikundiro binavugwa ko byatije umurindi indirimbo  itsinda rya B2C ryo mu Bugande riherutse gushyira hanze rifatanyije na Itahiwacu.

Bruce Melodie ntiyashizwe kuko ku  munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 ,  yongeye kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'A l'aise' afatanyije n'umuhanzi ugezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa  Innos B ukomoka akanakorera umuziki we muri Congo Kinshasa. Ino ndirimbo iri gukundwa cyane ibaye indirimbo ya Gatatu  Bruce Melodie akoranye n'umuhanzi mpuzamahanga kuva uyu mwaka wa 2022 watangira 

Izi ndirimbo zaje ziyongera ku zirimo 'Izina' , 'Akinyuma' na 'Urabinyegeza' zose yikoranye zigakundwa ku kigero cyo hejuru.Kugeza ubu uwavuga ko Bruce Melodie ahetse umuziki nyarwanda ntiyaba aciye inka amabere.

Umuziki wa Bruce Melodie urasa nkudateze gusubira inyuma ahubwo uzakomeza kwigarurira imitima y'abany'Afurika nkuko amakuru dufite abihamya ko hari imishinga irimo abahanzi bakomeye iri mu nzira. Abahanzi bizwi ko bashobora kuba barakoranye imishinga na Bruce Melodie barimo Koffi Olomide [DRC] , Sauti Sol [Kenya] , Fireboy [Nigeria], Fik Fameika [Uganda] , n'abandi batandukanye bikekwa ko bashobora guhurizwa kuri alubumu y'icyongereza uyu muhanzi ateganya gushyira hanze.

Ibi tuvuze haruguru Bruce Melodie yabiherekesheje kwamamaza umuziki we mu gihugu cya Kenya mu mpera za Werurwe 2022.

2.Ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye
Kuva aho uyu muhanzi ashyiriye umukono ku masezerano n'iyi kompanyi amaze kuzenguruka ibihugu bibarirwa mu 10  bitandukanye akoreramo ibitaramo byamamaza umuziki akora kandi nkuko amashusho dufite abigaragaza byose byaritabirwaga ku kigero gishimishije ibintu byinjirije agatubutse impande zombi.Tariki 12 Gashyantare 2022 nyuma y'iminsi mike ari gukorana na 1:55AM Bruce Melodie yataramiye muri Congo mu gitaramo kitabiriwe cyane kiswe 'Bruce Melodie A Goma l'accasion cyateguwe na Richard Bongania ureberera inyungu za Koffi Olomide.

Ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yataramiye Bugande mu bitaramo bibiri , ari naho hakorewe imishinga irimo iyo yakoranye na Fik Fameika n'abandi bakomeye mu muziki w'iki gihugu.Akiva i Bugande Melodie yimuriye  ibitaramo ku mugabane w’u Burayi kuva ku wa 7 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 11 Kamena 2022.Ku ikubitiro, tariki 7 Gicurasi 2022 Bruce Melodie yataramiye  muri Norvège, tariki 13 Gicurasi 2022 ataramira muri Suède.

Ku wa 15 Gicurasi 2022 Bruce Melodie yataramiye i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 28 Gicurasi na 11 Kamena  2022 ataramira mu Bufaransa .Tariki 04 Kamena yataramiye mu Budage na tariki 17 Kamena ataramira mu Busuwisi.

Byari byitezwe ko ubwo uyu muhanzi azaba avuye ku mugabane w’u Burayi,azagaruka mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko kugeza ubu ntaratangaza niba ibi bitaramo byo muri Amerika bizakomeza. Si ibi bitaramo gusa kuko Bruce Melodie ateganya gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cy'u Rwanda cyose nubwo gahunda yabyo itarashyirwa ahagaragara.

Tariki 02 na 04 Nzeri, Bruce Melodie yakoze ibitaramo bitazibagirana mu bitaramo byabereye mu Burundi kubera induru n'imvururu byabanje guteza , ibintu byaje kuvamo ifungwa ry'uyu mugabo iminsi irenga itatu muri kasho ari naho yahimbiye indirimbo 'Urabinyegeza' ishimira Imana yamukijije ayo matage.

3.Hari uduhigo Bruce Melodie amaze guca kuva yasinya muri 1:55AM
Nyuma y’amasaha make ashyize hanze indirimbo yakoranye n’umunyecongo Innos B , umuhanzi Bruce Melodie yashimangiye umwanya wa kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa kurusha abandi kuri Instagram.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Itahiwacu Bruce uzwi nka Munyakazi yari yujuje ibihumbi 800 bimukurikira kuri Instagram ashimangira nimero ya kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Munyakazi akurikira Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 876 ufite umwanya wa mbere kuva kera.

Uyu muhanzi kandi aherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda ukurikirwa bwa kabiri kuri YouTube Rwanda  aho akurikirwa n'abagera ku bihumbi 370 , akaba uwa kabiri kuri Spotify Rwanda wumvwa cyane kurusha abandi mu kwezi kuko yumvwa n'ibihumbi 120 akaza akurikira umuhanzi Eloi El wumvwa n'abarenga ibihumbi 403.

Uyu muhanzi ni uwa kabiri ukurikirwa cyane kuri Audiomack Rwanda  aho akurikirwa n'abagera ku bihumbi 14 bakaba uwa mbere mu Rwanda umaze kumvwa cyane kuri uru rubuga aho amaze kumvwa n'abarenga miliyoni 3.9.

Bruce si aho gusa kuko ariwe muhanzi nyarwanda wa mbere ukurikirwa kuri Twitter kuko akurikirwa n'abarenga ibihumbi 68 , umwanya wa kabiri ukagirwa na Meddy ukurikirwa n'abagera ku bihumbi 66 naho kuri Facebook,  Melodie ni uwa gatatu ukurikirwa cyane kuri uru rubuga aho akurikirwa n'abagera ku bihumbi 321 nyuma ya The Ben na Christopher. 

Bruce Melodie na 1:55AM bakomeje umujyo wo kwambutsa umuziki nyarwanda.[Net-photo]

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Kanda hano urebe 'A L'aise' yakoranye na Innos B