Indebakure! Nel Ngabo na Platini P baritegura gusohora indirimbo ziriho Bruce Melodie

Date: Nov 20, 2021 - 13:12   || Updated: Nov 20, 2021 - 13:37

Amakuru agera kuri The Choice Live yemeza ko indirimbo nshya z’abahanzi Nel Ngabo na Platini P bafatanyije na Bruce Melodie zombi zamaze kurangira.

Amakuru dukura mu begereye aba bahanzi yemeza ko indirimbo ya Platini P afatanyije na Bruce Melodie ishobora kuba yarangiye gukora. Amakuru dufite ntimeyeza neza niba amashusho y’iyi ndirimbo yaba yarakozwe cyane ko aba bahanzi bombi bamaze iminsi bahuze cyane.

Platini P ubwo yari ari kuzenguruka ibitangazamakuru muri Nigeria yavuze ko we n’abareberera inyungu ze bari kwitegura alubumu nshya mu ntangiriro z’umwaka utaha. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko iyi ndirimbo hashize igihe ikozwe bishoboka ko nayo izasohoka kuri iyi alubumu nshya ya Platini P.

Indi nkuru ishimishije yatugezeho ni iyemeza ko uretse kuba indirimbo ya Nel Ngabo afatanyije na Bruce Melodie yararangiye ,amashusho yayo nayo ageze mu irangiza. Icyakora uwaduhaye Amakuru ntiyifuje ko izina ry’iyi ndirimbo rijya hanze.

Ni amakuru yaciye amarenga yuko iyi ndirimbo ishobora kuzasohoka kuri alubumu nshya ya Nel Ngabo yitwa “RnB 360 “ iteganyijwe gusohoka mu kwezi ku ukuboza tariki 21.

Turakomeza gutohoza tumenye amakuru arenzeho kuri iyi mishinga iteganyijwe.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!