Bimwe mu bimenyetso byakwereka umuntu wugarijwe n'indwara zo mu mutwe

Date: Oct 12, 2021 - 16:04   || Updated: Oct 13, 2021 - 08:28

Indwara zo mu mutwe, nubwo zirengagizwa na benshi, zikaba zidakunze kuvugwaho cyane, ndetse n’uzirwaye wese akitwa ‘Umusazi’, nyamara ni indwara nk’izindi kandi zishobora kwibasira uwariwe wese.

Indwara zibasira imitekerereze ya muntu ziratandukanye. Izikunze kugaragara kuri benshi ni: Depression (kwigunga bikabije), anxiety (kudatuza na gato), ibisazi (schizophrenia), stress nyinshi itewe nibyo wabonye (Post Traumatic Stress Disorder) ndetse n’ubwoba bwinshi butandukanye (phobias cyangwase panic disorders).

Bimwe mu binyemetso byakwereka umuntu afite ibyo bibazo 

Kurya buri mwanya: gusonza cyane bibaho, ibihe bimwe na bimwe nko ku gitsinagore igihe bari mu burumbucye (ovulation). Iyo ibyo bihe birangiye usubira ku murongo wari usanzweho,iyo bidahindutse ahubwo ukabona bihora byiyongera uko urya byinshi ni nako usonza ni ikintu uba ukwiye kwitaho kuko gishobora kuba impamvu y'ikibazo cyo mu mutwe. Guhora ureba uruhande rubi muri buri kintu: wa muntu uhorana impamvu mbi kuri buri kintu niyo yaba atacyizi cyangwa atarakigerageza nabyo ni ikimenyetso cy'indwara zo mu mutwe.

Kwiyahuza ibiyobyabwenge: Niba utangiye gufata imiti ituma udatekereza ibiriho cyangwase igufasha gusinzira, ugatangira kunywa inzoga cyane no gukoresha ibindi biyobyabwenge, gana abaganga bagufashe.
Kutagira gahunda, gushaka kuba wenyine buri gihe,guhora utekereza nabi ndetse no guhora mu bibazo abandi bahura nabyo gacye mu buzima. Ni ikimenyetso by'uko utameze neza. Mu gihe ubonye umuntu cyangwa nawe ubwawe ukiyumvamo ibi bimenyetso wakegera abaganga ntarirarenga.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!