Big Banks ukurikirwa na Dax yasohoye indirimbo afatanyije na Rapxolutely “Gang Gang” video

Date: Dec 1, 2021 - 15:00   || Updated: Dec 1, 2021 - 18:09

Big banks ufite impano yashimwe n’icyamamare ku isi Dax yasohoye indirimbo afatanyije na Rapxolutely.

Big Banks umuhanzi ukizamuka ariko ufite impano yashimwe na benshi barimo umuraperi ukomeye ku isi Dax yasohoye indirimbo afatanyije na Rapxolutely yise “Gang Gang” maze asezeranya abanyarwanda kubahoza amarira mu njyana ya HipHop.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga na Thechoicelive yabajijwe impamvu injyana ya HipHop isa nkaho idakunzwe muri iyi minsi nyamara abanyarwanda barahoze bayikunda asubiza ati “Abanyarwanda bari bakeneye amaraso mashya mu njyana niyo mpamvu naje”

Big Banks ati “Nakuze nkunda umuziki kuko kuva 2017 nakoraga indirimbo gusa ntizimenyekane kuko nta bushobozi bwo kuba nakora amashusho nagiraga bigatuma nziyumvira ngewe n’abange.Ubungubu rero namaze kwitegura neza k’uburyo buhagije”

Twamubajije niba ubushobozi butazamubera imbogamizi mu muziki we asubiza ati “Ndacyafite urugendo rwo kwiyerekana nkashaka abazanshoramo amafaranga ariko igihe aba manager bataraboneka sinzacika intege”

Big Banks yakomoje ku bufatanye bw’abahanzi nyarwanda bukiri hasi.

Umuhanzi ukomeye akurikirana Big Banks ukizamuka (Dax Instagram photo)

Ati “Nkubu Dax akunda imiririmbire yange akabinyereka , akankurikirana ariko abahanzi bacu mu Rwanda batinya gufasha barumuna babo kuko baba batureba ariko ntacyo baba bashaka kubikoraho rero ntaho tuzapfa kugeraho kandi tudafatanyije”

Big Banks yanakomojeko kuri Bruce Melodie na Ish kevin.

Ati”Nubwo ndi umuraperi ariko Bruce Melodie niwe muhanzi nyarwanda nkunda cyane kurusha abandi”

Tumubajije muri HipHop ati”Ngewe muri HipHop nkunda Ish kevin kurusha abandi gusa ntibivuzeko hatari abandi bakomeye nkaba Riderman.

Reba Gang Gang ya Big Banks na rapxolutely.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!