Be Mirror Empire: Ibibazo byo kwiga mu mahanga uvuye mu Rwanda byavugutiwe umuti

Be Mirror Empire: Ibibazo byo kwiga mu mahanga uvuye mu Rwanda byavugutiwe umuti

 Sep 17, 2022 - 17:18

Ikibazo cyo kwiga mu mahanga no gutumizayo ibikoresho n'ibicuruzwa cyavugutiwe umuti na kompanyi y'urubyiruko yitwa Be Mirror Empire Ltd. The Choice Live twegereye abahawe izi serivisi ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kompanyi kugira ngo baduhe ubuhamya.

Ni inshuro nyinshi mu Rwanda havuzwe ibibazo by'abatekamutwe babeshya abantu ko bashobora gutumiza ibikoresho,ibicuruzwa cyangwa bakohereza abanyeshuri kwiga mu mahanga ariko bikarangira abashakaga izi serivise bibwe amafaranga.

Kwibwa kenshi byagiye bituma benshi batakariza ikizere abatanga izi serivisi bikica ireme ry'umurimo mu Rwanda.

Mu 2018 kompanyi ya Be Mirror Empire Ltd [BME] yaje nk'igisubizo kuri ibi bibazo twagarutseho haruguru itangiza gahunda yo kuzahura ikizere rubanda bari baratakarije ubucuruzi bwo gutumiza ibikoresho n'ibicuruzwa mu mahanga bizanwa mu Rwanda.

Si ibyo gusa kuko iyi kompanyi yaje mu za mbere zizewe mu Rwanda mu kohereza abanyeshuri kwiga mu mahanga mu masomo bifuza.Iyi serivisi yo kohereza abanyeshuri mu mahanga ijyana no kubashakira impapuro z'ingendo, kubashakira ibigo byo kwigaho n'ibindi.

Mu kiganiro kihariye umuyobozi w'iyi kompanyi Harindimana Aphrodis yahaye The Choice Live yavuze ko BME ariyo kompanyi ihagaze neza mu gihugu muri serivisi twavuze haruguru agendeye ku mibare y'abo bamaze gufasha.

Ati"Ngendeye ku mibare y'abo tumaze gufasha turi kompanyi ihagaze neza kandi ubuhamya burivugira"
Muri iki kiganiro kandi Aphrodis yavuze ko ibibazo abashakaga izi serivisi bahuraga nabyo byo kwibwa no kubeshywa babigeze kure babirandura.

Uretse nibyo kandi BME kuri ubu iri gufasha abacuruzi b'abanyarwanda kurangura ibikoresho n'ibicuruzwa bitandukanye mu mijyi myinshi y'Ubushinwa na Dubai. Kugeza ubu iyi BME iri kohereza abanyeshuri kwiga mu bihugu bya Cyprus , Belarus n'ubushinwa n'ibindi bitandukanye byo mu Burayi n'Amerika.'Gushaka ibyangombwa no kuba umunyeshuri yagezeyo bibatwara byibuze iminsi 21' Aphrodis asoza ikiganiro niko yatubwiye. 

Mu minsi ishize iyi kompanyi yateguye igikorwa cyo gushimira abakoranye nayo bose , igikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri bagiye kwiga mu mahanga , abizeyo ndetse n'abandi bafashijwe kubona ibikoresho n'ibicuruzwa kibera muri inzu dukoreramo yitwa Samantha house aho iyi kompanyi ikorera. Hari bamwe mu banyeshuri twahasanze bari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza ku mugabane w'Uburayi barimo Nyampinga Kettia wamenyeye BME kuri Instagram ugiye kujya kwiga mu gihugu cya Cyprus mu bijyanye na Physcology. Uyu mukobwa azagenda tariki 01 Ukwakira 2022 ndetse n'ibyangombwa byose byarabonetse.

Abandi barimo Ishimwe Delphin wamenyeye BME kuri Interineti akabona ibyangombwa mu minsi 20 gusa  agiye kujya kwiga muri Belarus. Naho Ndamyiyumva Erneste agiye kwiga muri Cyprus mu mpera z'uyu mwaka wa 2022.

BME ikorera mu gacyiriro ka Gisozi mu nzu yitwa Smart House batubwiye ko bageze kure mu kurwanya serivisi mbi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.[Aphrodis, umuyobozi mukuru]

Ibirori byari byuzuye ibyishimo. Aphrodis ashimira umunyeshuri ugiye kwiga hanze y'u Rwanda. [Net-Photos]

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara :0784126126