Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, nibwo i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatanzwe ibihembo bya BET ku bahize abandi mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Umwe mu bahanzi bashije kwegukana iki gihembo harimo Ayra Starr wo muri Nigeria wegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best International Act’, ahigitse abarimo Rema na Tyla wo muri Afurika y’Epfo.
Byari ibyishimo kuri Ayra Starr dore ko cyari icya mbere yegukanye muri ibi bihembo, ariko kandi bikaba n’ishema ku gihugu ke nk’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye babigaragaza ko ari ibintu bidasanzwe.
Nubwo abantu babyishimiye, ariko ku rundi ruhande bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo umuhanzi wabo (Ayra Starr) yasuzuguwe ntahabwe agaciro nk’abandi bose begukanye ibihembo.
Mu busanzwe iyo bavugaga uwegukanye igihembo, yarahagurukaga akajya ku rubyiniro agashyikirizwa igihembo ke ndetse akaba yagira ijambo ageza ku bitabiriye ibyo birori.
Gusa kuri Ayra Starr we siko byagenze kuko atigeze ahamagarwa ngo nawe age gufata igihembo ke, nyamara yari ahari yabyitabiriye ndetse nta kibazo na kimwe afite cyatuma ajya kugifata.
Ibi nibyo byatumye abantu bacika ururondogoro, aho bavuga ko aka arinagasuzuguro no kudaha agaciro umuhanzi ndetse bamwe bari kugira inama Ayra Starr ko atazongera kubyitabira kuko bakabije. Icyakora kugera ubu Ayra Starr we nta kintu arabivugaho.
Abanya-Nigeria barashinja abategura BET Awards gusuzugura Ayra Starr
Ayra Starr aherutse kwegukana igihembo cya BET cya Best International Act
