Ally Soudy azayobora igitaramo cya Ric Hassan wo muri Nigeria

Date: Nov 25, 2021 - 11:57   || Updated: Nov 25, 2021 - 12:32

Igitaramo cya Fantasy Music cyatumiye umunyamakuru Ally Soudy ubusanzwe atuye muri Amerika n'umuryango we.

Ally Soudy wabaye umunyamakuru akaba yaranabikomereje kuri sosho midiya aho afite ikiganiro atumiramo ibyamamare yasangije abamukurikira amakuru ko azaza mu Rwanda. 

Ku wa 07 Ugushyingu 2012 nibwo Ally Soudy yarekeje muri America aho yimukanye n’umuryango we bivuzeko amazeyo imyaka igera ku 8. Gusa yajyaga agaruka mu bikorwa bitandukanye mbere ya Covid-19.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Ugushyingu 2021 nibwo inkuru yabaye kimomo ko uyu munyamakuru usanzwe akorera itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram ye mu kiganiro yise “Ally Soud On Air “ azagaragara muri icyo gitaramo ari nawe ucyiyoboye (MC).

Ni igitaramo cyateguwe na Symphony band batumiramo umuhanzi mpuzamahanga Ric Hassan wo muri Nigeria, Nel ngabo ndetse, Confy na Mike Kayihura (Symphony band photo.instagram)

Ally  Soudy agiye kongera kuyobora igitaramo  (Ally Soudy Instagram photo)

Nkuko bigaragara iki gitaramo kizaba kiyobowe na Ally Soud wigeze kuba umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda ubwo yakoraga ibiganiro by’imidagaduro.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!