Album nshya ya Demi Lovato yishimiwe na Justin Bieber

Date: May 8, 2021 - 23:03

Justin Bieber na Sam Smith bishimiye Album nshya ya Demi Lovato

Album yise''Dancing with the Devil'' iri gukundwa cyane n'ibyamamare byo muri muzika y'Amerika. 

Kuri uyu wa kane nibwo Lovato yashimiye abo bahanzi baririmba injyana ya Pop bamweretse ko bamushyigikiye. Iyo album yasohakanye n'icyegeranyo kigaruka ku buzima butoroshye Demi Lovato yanyuzemo bwo kubatwa n'ibiyobyabwenge.

Justin Bieber yakoresheje Twitter yandika ati:''Birashimishije kandi ntewe ishema na we Demi Lovato, iyi album ni nziza''. Sam Smith na we yagiye kuri Twitter arandika ati:''Ndagukunda Demi Lovato kandi iyi album ni nziza''. Demi Lovato na Smith bigeze gukorana indirimbo yitwa''I'm Ready'' yaje gukundwa cyane inaza ku rutonde rw'indirimbo 40 zikunzwe kuri Billboard Hot 100 muri Gicurasi 2020. Demi Lovato akimara gusohora iyo album Justin Bieber yamwoherereje indabo za Rose amubwira ko yishimiye iyo album kandi yayikunze cyane.

Demetria Devonne Lovato ni umuhanzikazi akaba umukinnyi wa filimi. Yabonye izuba ku ya 20 Kanama mu 1992 akaba afite imyaka 28 y'amavuko, yavukiye muri Amerika muri Leta yitwa New Mexico. Afite album zifite amashusho ebyiri, akagira album z'amajwi ebyiri, studio albums esheshatu, music videos 44, na EPs eshanu.

Reba hano indirimbo yitiriye Album ''Dancing With the Devil''

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!