
Akebo kajya iwa Mugarura: Ariel Wayz yishyuye Juno Kizigenza wamugurije
Date: Jun 17, 2022 - 15:56
Ariel Wayz abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Good Luck” yishyuye Juno Kizagera wari wamuririmbye mu ndirimbo “Urankunda” ivuga ku rukundo rwabo rutamaze kabiri.
Umwaka wa 2021 mu myidagaduro twavuga ko urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz ariyo nkuru yabaye nini ivugwa kurusha izindi ariko yabaye nka wa muntu wacanye umuririo w’amashara, waka cyane ariko by’igihe gito kuko uru rukundo rwamaze Noheli runanirwa bonane.
Aba bombi tariki 27 Ukuboza 2021 baratandukanye ndetse bisakara ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gutandukana kwabo, Juno Kizigenza yahise akora indirimbo ivuga ku rukundo rwabo, avuga ko abizi neza ko uyu mukobwa akimukunda ariko wenda ko amahirwe atabasekeye.
Juno Kizigenza ati “Numva bavuga ko nta mana y'ibyiruka
iyeeee Urankunda
Wenda ntabwo none amahirwe ari twe
iyeeee Urankunda
Umbabarire ukurambirwa kwanjye
iyeeee Urankunda
igihe n'icyacyo wenda ejo ni twe
iyeeee Urankunda”
Ariel Wayz mu kumusubiza nawe yamwifurije amahirwe mashya ndetse avuga ko yashimishwa no kubona uyu muhanzi yarabonye uwo akunda.
Amakuru The Choice Live ifite ahamya ko iyi ndirimbo nshya “Good Luck” [Amahirwe mashya mu Kinyarwanda] ivuga kuri Juno Kizigenza na Ariel Wayz ku rukundo rwabo rwirije izuba ariko ntirutegereze ukwezi.
Muri iyi ndirimbo, Ariel Wayz hari aho akoresha ijambo “Huha” risanzwe rikoreshwa na Juno Kizigenza.
Ati “Huha Huha let me hope y’uko ugikunda, like I do do!” Mu Kinyarwanda ugenekereje ni ukuvuga ngo “Huha [Juno] nizereko ugikunda nk’uko nange mbikora”. Ibi bishimangira amakuru The Choice Live yari ifite ko uyu mukobwa ashobora kuba ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza.