Akaruta akandi kazakamira! Koffi Olomide na Ric Hassani bazataramira abanyabirori ku munsi umwe

Date: Nov 24, 2021 - 11:44   || Updated: Nov 24, 2021 - 12:01

Abahanzi Ric Hassani na Koffi Olomide bategerejwe I Kigali ku munsi umwe.

Ku wa gatandatu tariki 04 ukuboza 2021 I Kigali mu Rwanda hateganyijwe ibitaramo bibiri by’imbaturamugabo.

Icya mbere ni Fantasy  Music Concert kizaba gihagarariwe n’umuhanzi uzwi muri Afurika yose Ric Hassani guturuka muri Nigeria cyateguwe na Back Stage Music Company.

Ric Hassani ategerejwe i Kigali mu minsi icyenda iri imbere, (Backstage Instagram Photo)

Ric Hassani azaba aherekejwe n’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda nka Confy, Symphony Band ,  na Mike Kayihura, Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center.

Amakuru azwi ni uko umuhanzi Ric Hassani utegerejwe i Kigali azaririmba 18 zirimo iyo yasubiranyemo n’umuhanzi  Mike Kayihura bazanahurira ku rubyiniro rumwe.

Ric Hassani kandi ari mu bahanzi bafite izina mu rubyiruko rwo muri Afurika kubera imiririmbire ye inyura benshi. Inaha mu Rwanda biravugwa ko naho ahafite abafana benshi ku buryo byitezwe ko nta kabuza Kigali Convention Center igomba kuzuzwa.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 15 ahasanzwe , VIP ni ibihumbi 25 ,Couple ni ibihumbi 45 , naho VVIP ni ibihumbi 200 bagategurirwa ameza ajyaho abantu 6.

Ku rundi ruhande , mu mujyi wa Kigali mu nzu mberabyombi izwi nka Kigali Arena hazaba hateraniye ikindi gitaramo cy’imbaturamugabo cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga Koffi Olomide ukomoka muri Congo (DRC) .

“Koffi Olomide Live concert “ Ni igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Skol. Abahanzi bazataramana na Koffi Olomide ntibaratangazwa.

Koffi Olomide nawe ategerejwe i Kigali tariki 04 ukuboza 2021 muri Kigali Arena (Intore Instagram Photo).

Koffi Olomide si ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda , gusa inshuro nyinshi yazaga yeretswe urukundo rwinshi ku buryo rimwe na rimwe amatike yashiraga abantu bakabura aho bajya.

Koffi Olomide akunzwe cyane mu Rwanda n’abantu basa n’abakuze banakurikirana injyana ya rumba uyu mugabo akora ikabaryohera. Koffi Olomide ari mu bahanzi mpuzamahanga baza mu Rwanda batwaye akayabo.

Ikirenze ibyo iki gitaramo cya Koffi “Olomide Live concert “ amatike n’ibiciro byayo ntibirashyirwa hanze gusa ikizwi nuko ntagihindutse mu minsi icyenda isigaye umuhanzi Koffi Olomide azaba ari i Kigali. Amahitamo ku bafana ashobora kuzasiga indi nkuru ku mpaka zishingiye ku bitaramo bishobora gushyirwa ku munsi umwe byose bikitabirwa. Hari amahirwe yo kubona abafana dore ko Kigali Arena ijyamo ibihumbi 10 ubusanzwe. Muri iyi minsi hinjiramo abafana ibihumbi bitanu kubera ya mabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

View this post on Instagram

A post shared by Symphony (@symphony_rw)

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!