Afghanistan: Abanyamuziki bafite izina bahunze ingoma y’abataliban yica n'iyonka
Noman khan n'itsinda rinini ry' bahisemo gukiza amagara yabo bakitwa impunzi(pho0-internet)

Date: Oct 12, 2021 - 21:57   || Updated: Oct 13, 2021 - 12:27

Nyuma y’uko Abataliban bafashe ubutegetsi mu gihugu cya Afghanistan bamwe mu banyamuziki bakomeye muri iki gihugu bahisemo guhungira mu gihugu cya Pakistan ku bwo gutinya igitugu cy’abataliban ndetse no gutinya kwicwa.

Abenshi muri aba banyamuziki bahuriza ku kuba barahisemo kwitwa impunzi kuko babonyeko bitagishobotse ko babaho mu gihugu cyabo badafite ubwoba bwo kwicwa kuko hari ibihe byinshi bagiye banyuramo aho babonye bagenzi babo bicwa ndetse nabo bakaba baragiye bagarukira ku rupfu.

Noman Khan, umwe muri aba banyamuziki akaba n’umucuranzi ukomeye aganira na Aljazera, yavuzeko bamwe mu banyamuryango b’itsinda ry’abataliban bakimara kumenya aho Khan akorera ibikorwa by’umuziki , baje ku biro bye basohora abacuranzi bari bahari ndetse n’abakomangaga ingoma babamenaho peterori barabatwika.

Mu magambo ye yagize ati” Nta kindi nakoze uretse kurira.:”

Yongeraho ati”Umuziki niwo ungize ariko ni nawo untunze.Ariko muri ibi bihe namenyeko ntashobora kuguma muri Afghanistan hamwe n’ubutegetsi bw’abataliban." Uyu munyamuziki kandi yavuze ko we n’itsinda rinini ry’abanyamuziki bo muri iki gihugu, bahungiye mu mujyi uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan uzwi nka Peshawar, aho bahisemo kuba impunzi kubwo gukiza ubuzima bwabo bahunze Abataliban.

Deborah ISHIMWE is proffessional journalist who did bachelors degree in journalism at Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!