abarenga 18000 banditse basabako Diamond akurwa muri BET

Date: Jun 11, 2021 - 14:09

Muri Tanzania abarenga 18000 banditse basabako Diamond akurwa mu irushanwa rya BET awards

Abantu barenga 18.000 muri Tanzania bashyize umukono ku nyandiko (petition) isaba ko Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw’irushanwa rya Amerika, bamushinja ko “yakingiraga ikibaba” uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Diamond, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrika, ari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bihabwa abanyempano bakomeye kw’isi byiswe Best International Act, bitangwa na BET tv (Black Entertainment Television).

Ariko abateguye uru rwandiko bagereranya uyu murirmbyi mu buryo butandukanye n’abaherutse kwegukana irushanwa rya BET bo muri Nigeria Davido na Burna Boy, abaririmbyi bazwi cyane muri icyo gihugu. Ku bw’aba bateguye uru rwandiko, aba baririmbyi babiri “bakoresha ingufu zabo bafite n’ubuhanga bwabo mu kwigarurira imitima y’abafana”.

Ikinyamakuru NairobiNews cyo muri Kenya, cyanditse ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye cyane uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli, kandi ko imwe mu ndirimbo ze yakoreshejwe n’ishyaka CCM uri ku butegetsi mu bikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize.

Mu magambo make bati: “Diamond Platnumz ni umuririmbyi ukomeye wa Tanzania arazwi cyane kw’isi yakoresheje ukumenyekana kwe n’ubuhanga bwe mu kuvugira no gukingira ikibaba itoteza ribi cyane ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wayobozaga inkoni y’igitugu John Magufuli n’ubutegetsi bwe”. “Diamond kandi ni incuti magara kandi akorana ubucuruzi butandukanye na Paul Makonda wahoze ari umukuru w’umujyi wa Dar-es-Salaam ushinjwa gutoteza ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)”.

Magufuli, yapfuye mu kwa gatatu hashize iminsi micye atorewe kuyobora Tanzania manda ya kabiri, yashinjwaga ko yimaga uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Diamond ahanganye na Wizkid na Burna Boy basanzwe baregukanye BET mu myaka yatambutse. Diamond Platnumz agitangazwako ahataniye BET , Harmonize yahise asaba iyo televiziyo kujya ishishoza igashyiramo abafite ibigwi. Yatanze Sir Nature na H.Baba ko aribo bari bakwiriye gutorwa. Benshi mu banyatanzania bari gutora abahanzi bo muri Nigeria nka Burna Boy. Abandi bahataniye muri icyo cyiciro barimo Aya Nakamura (France), Emicida (Brazil), Headie One (Uk), Young T& Bugsey (UK) na Youssoupha (France).

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!