Abakobwa baturutse mu bihugu 16 bagiye gutoranywamo uzegukana Miss East Africa

Date: Nov 24, 2021 - 19:02   || Updated: Nov 24, 2021 - 19:10

Amatariki ya nyuma yo guhitamo Miss East Africa mu bakobwa 16 yamaze gutangazwa.

Abategura irushanwa rya Miss East Africa bamaze gutangaza amatariki yo gutoranya umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss East Africa. 

Uzegukana irushwanwa rya Miss East Africa azamenyekana tariki 17 Ukuboza 2021, (MEA Instagram Photo)

Finali y’irushanwa rya Miss East Africa iteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2021 ,ikazabera ahazwi nka Mlimani City Hall mu mujyi wa Dar El Salaam. Ni mu gihugu cya Tanzania.

Mu bakobwa bangana n’ibihumbi 2047 bahatanye mu cyiciro cya mbere cy'iri rushanwa. Abagera kuri 16 nibo bagiye guhatanira ikamba rya Miss East Africa.

Aba bakobwa 16 bose bahagarariye ibihugu 16 byitabiriye iri rushanwa aribyo Tanzania,Kenya , Rwanda, Uganda, Burundi , Malawi , Mauritius, Ethiopia , Somalia , South Sudan , Comoros , Reunion,Seychelles, Djibouti , Eritrea na Madagascar.

Umunyarwandakazi Miss Mutesi Jolly niwe Visi Peresida w’iri rushanwa rya Miss East Africa(Jolly Instagram Photo).

Visi peresida w’iri rushanwa Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

Imodoka nshya ya Nissan Xtrail ihagaze miliyoni 44 frw niyo izahembwa uzegukana Miss East Africa.(Net-Photo).

Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari. Uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari .

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Wasafi FM, Wasafi Tv n’abandi batarashyirwa hanze. Amatike yinjira muri ibi birori yashyizwe ku bihumbi 50 Tzs (amashilingi) ku muntu umwe kandi mu myanya isanzwe naho VIP itike izaba igura  ibihumbi 100 Tzs naho VVIP izaba igura ibihumbi 200 ku muntu umwe. 

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!