Abahanzi 5 bagize uruhare mu gusana Abanyarwanda

Date: Jun 11, 2021 - 12:45

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi hari abahanzi bagize uruhare mu gusana imitima

Mu gihe Abanyarwanda bari bafite ibikomere batewe no kubura ababo bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 abahanzi bafashe iya mbere mu gusana no kunga ndetse na nubu baracyaharanira ko u Rwanda rwazira amacakubiri.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe nibura batanu baririmbye indirimbo zafashije umuryango nyarwanda na nubu zikifashishwa mu gihe cyo kwibuka.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu. byumwihariko mu Rwanda haba hakinwa mu bitangazamakuru bitandukanye birimo radiyo na televiziyo, mu gihe cy’iminsi 7 hakinwa gusa indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza ndetse bunagaruka ku mateka u Rwanda rwaciyemo .

Benshi mu bakurikira imyidagaduro bakunda kunenga ko bamwe mu bahanzi mu bihe byo kwibuka baba bacecetse kandi bakwiye guhaguruka bagahanga indirimbo zigaruka ku mateka.  

Kubera amahano yabaye mu gihugu hari abahanzi bafashe iya mbere, mu gusigasira aya mateka atazasibangana ndetse bashaka no gufasha abarokotse kwigarurira icyizere cy’ejo hazaza. Tugiye kugaruka ku bahanzi 5 bagize uruhare mu bihangano byo komora inguma abarokotse.

  1. Munyanshoza Dieudonné

Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka ‘’Mibirizi’’ iyo benshi bavuze indirimbo zo kwibuka ahita aza imbere.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gukora ibihangano byinshi bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akunze kuvuga ko yigeze gufungwa amezi atandutu bamwise icyitso cy’Inkotanyi.

Munyanshoza yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Mibirizi’ ivuga ku gasozi avukaho ka Mibirizi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihangano byo kwibuka, ku maradiyo, televiziyo ndetse no mu majoro atandukanye yo kwibuka usanga benshi bifashisha indirimbo ziganjemo ize. Yabwiye Thechoicelive ko indirimbo ya mbere yayihimbye mu 1993, byumvikanisha ko abahanga baje bamusanga ndetse bamwigiraho. Ni umwe mu bari abasirikare baboheye u Rwanda. Muri iyi minsi ni umwe mu bagize Impala de Kigali.

2. Nyiranyamibwa

Nyiranyamibwa Suzanne, ni umuririmbyi w’inararibonye waboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda.

Ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, yamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘Amahoro iwacu’, ‘Ibuka’, n’izindi.

Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itotezwa n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi (Belgique) ubu aba mu Rwanda, I Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

3.Senderi

Nzaramba Eric uzwi nka Senderi International Hit amenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi. Akunze no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse n’izifasha abarokotse kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

4.Bonhomme

Bonhomme yamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA). Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ijambo rya nyuma’, ‘Kubera Ko’ n’izindi zitandukanye.

Umwihariko ni uko indirimbo ze hafi ya zose usanga zicurangishijwe guitar gusa nta kindi gicurangisho cyashyizwemo.

5.Mariya Yohana

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunze gufasha benshi mu bihe byo kwibuka.

Ni umwe mu bahanzi bahimbye ibihangano byafashije benshi mu gihe Inkotanyi zari ku rugamba, yabihimbaga ashaka kubatera imbaraga ngo bakomeze umurego kugira ngo bagere ku ntsinzi yo kubohora igihugu kandi babigezeho. Indirimbo ye yitwa ‘Intsinzi’ yayihimbye mu 1992 yigeze kuvuga ko uretse kuba yarayihimbiye abasirikare bari ku ruganda yaje kumenya ko yaremagamo agatima n’abari bari mu Rwanda. Ati “Naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”

Umuhanzi Mariya Yohana ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda, avuga ko indirimbo Intsinzi ifite aho ihuriye n’umunsi wo kwibohora, kuko ivuga uburyo Abanyarwanda baruhiye igihugu ariko amaherezo bagatsinda.

Iyi ndirimbo kandi ngo yayifashishaga mu gihe hashakishwaga amafaranga yo gufasha abababaye, ubwo Mariya Yohana yakoraga nk’umukangurambaga cyangwa abo bita abakada afatanyije n’itorero yabagamo , bigatuma Abanyarwanda bavaga mu mahanga n’ahandi bayumva bagira ishyaka ryo kwiyubakira igihugu bafatanyije kandi bafashanya, icyabateranyirije hamwe kikagerwaho kandi bose bishimye.

Afite n’ibindi bihangano byiganjemo ibyo kwibuka bifasha benshi kwigirira icyizere no kwibuka biyubaka ndetse n’izigaruka ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Kuri ubu ni umutoza w’Itorero ry’igihugu Urukerereza akabifatanya no kuba umukemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda mu byiciro bibanza.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo. Iyi nkuru yagarutse ku bahanzi 5 bagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y’abanyarwanda ku buryo abahari ubu babigiraho mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza rudaheza kandi ruzira ivangura.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!