Abahanzi 12 bahaye icyubahiro Jay Polly

Abahanzi 12 bahaye icyubahiro Jay Polly

Date: Sep 7, 2021 - 20:11   || Updated: Sep 9, 2021 - 10:44

Abahanzi batandukanye barimo Riderman , Fireman , P fla na Social Mula bari mu batanze abandi guhimbira indirimbo nyakwigendera Tuyishime Joshua wiyise Jay Polly. Uko bahuriye mu ndirimbo basaga 12 nubwo batahuriye mu ndirimbo imwe ahubwo bari mu byiciro bitatau.

Nyuma y'urupfu rw'umuhanzi w'umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly)  hari abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki nyarwanda bahisemo gukora indirimbo zibuka kandi zigahumuriza abakunzi be, abavandimwe ,abafana, umuryango ndetse n'abanyarwanda muri rusange mu rwibutso rw'uyu munyabigwi witabye Imana.

Iyi nkuru iragaruka ku  bahanzi bitanze kandi bagatanga umusanzu mu gukora izi ndirimbo zo kwibuka Jay Polly.

Gatsinzi Emery (Riderman) yabaye mu ba mbere bibutse umuhanzi bakoranye amateka bakazamura umuziki nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop asohora indirimbo yise R.I.P Jay irimo amagambo asobanura urugendo bagiranye mu muziki.  Amagambo ataka ibigwi bye ndetse  anahumuriza abasigaye
Riderman na Jay Polly bafitanye indirmbo yitwa U AIN'T TOUGH. Banahuriye mu "Uburara bwongoza 4"

Fireman wabanye na Jay polly mu itsinda rimwe (Tuff Gangz) igihe kinini nawe ntiyatindiganyije gufatanya n'abahanzi bakizamuka nka Yampano Florien , Young Kevin na Mozzy bagakora indirimbo yitwa R.I.P Jay isobanura ubuhangange bwa Jay Polly .

Bye Bye Jay ni indirimbo yahurijwemo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka B Threy ,Marina,Khalfan Govinda, P Fla , Diplomate , Li John , Social Mula na Mico the Best. Irimo amagambo yuje agahinda , kandi anibutsa abantu ibigwi n'ibyaranze Jay Polly. bahujwe n'inzu itunganya imiziki yitwa Bproud Music mu kusa ikivi cy'umuhanzi akaba n'umunyabigwi Tuyishime Joshua (Jay Polly).

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!