Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana! Koffi Olomide aje mu Rwanda

Date: Dec 2, 2021 - 16:16   || Updated: Dec 2, 2021 - 16:22

Umuhanzi ukomoka muri Congo Kinshasa, Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane aje kwitabira igitaramo kizaba kuwa Gatandatu.

Amakuru aturuka  mubari hafi y’abategura  igitaramo Koffi Olomide Live Concert avuga ko uyu muhanzi agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021 ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi be.

Koffi araza i Kigali aturutse mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu, aha i Goma aherutse kuhataramira mu mpera z’icyumweru cyashize.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo Koffi azakorera igitaramo muri Kigali Arena akazaba afatanyije n’abandi bahanzi barimo King James, Yvan Buravan, Chris Hat, Dj Bissosso n’abandi.

Kuva hatangira kwamamazwa iki gitaramo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga hatangiye kwumvikana abasaba ko cyahagarikwa kubera ibyaha uyu muhanzi ashinjwa birimo guhohotera abagore.

Uwitwa Nsanga Sylvie niwe wumvikanye cyane yamagana iki gitaramo avuga ko kigomba gusubikwa bitaba ibyo we n’abamushyigikiye bakazigaragambya.

Abandi bantu batandukanye bagiye bumvukina bavuga ko nubwo hari ibyaha uyu muhanzi ashinjwa bitamubuza gutaramira i Kigali bitewe nuko nta rukiko ruramuhamya ibyo byaha ikindi bavuga nuko nta mpapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho kuburyo byatuma yamaganwa kugera mu Rwanda.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2021 kompanyi yateguye iki gitaramo ariyo INTORE Entertainment yasohoye itangazo bamara impungenge abantu ko iki gitaramo izaba ntankomyi.

Kubifuza kuzacyitabira amatike yatangiye kugurishirizwa kuri www.tiquet.rw.

Igitaramo Koffi Olomide Live Concert kizaba kirimo Koffi Olomide, King James, Yvan Buravan na Chris Hat ( collage Photo)

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!